Musanze: umusore wihaye intego yo gukora umuhanda arasaba akarere kumukorera mu ngata

Umusore witwa Bihoyiki Jean Damscène bita Muslam Myasiro utuye mu kagari ka Cyogo , umurenge wa Muko amaze umwaka n’igice ahanga umuhanda w’ amakoro none amaze gukora ureshya na Kilometero ebyiri(2kms)arasaba akarere ko kamuha itaka ryo gusuka muri uyu muhanda kugirango urusheho kuba muzima.

Uyu musore bamwe muri benshi babona nk’intwari abandi bakamubona nk’intamutwe ( uwataye umutwe) cyangwa ngo ni imburamukoro  yivugira ko gufata icyemezo cyo guhanga umuhanda nk’uyu wa Kilometero zigera kuri ebyiri agamije ko aho atuye naho hyaba nyabgendwa cyane ko mugace kiwabo nta muhanda uhari  Aakaba yifuza  ko ubuyobozi bwashyiraho akabwo.

 Bihoyiki Jean Damascène yavuze ko yandikiye akarere agasaba ko kashyiraho ubushobozi bwako, umuhanda ukarushaho kuba nyabagendwa.

Yagize ati” Ikintu nari ndi gusaba muri iyi baruwa kandi nkomeje gusaba nuko ubuyobozi bwampa igitaka (Latérité) yo kumena muri uyu muhanda , abaturage bakabasha kubona umuhanda mwiza wo kunyuramo cyane ko usigaye wifashishwa mu gihe cy’imvura ku bantu bajya cyangwa bava ku kigo nderabuzima cya Kabere, ku mashuri ya Kabere, mu nsengero, mu mirimo yabo n’ahandi dore ko uhuza imidugudu n’utugari bitandukanye.”

Twizerimana Jean de Dieu, ni umwe mu baturage baturanye n’uyu musore avuga ko uyu musore ukora uyu muhanda yabafashije   ati ” Uyu musore njye mubonamo ikintu cy’ubutwari kuko kwiyemeza guhanga umuhanda ureshya utya ni ubwitange budasanzwe. Rwose arakora ndetse rimwe na rimwe agashyiramo n’abakozi akabihembera. Icyo twiguza nk’abaturage nuko Leta yamwongerera ingufu ikatumeneramo igitaka,  ahasigaye abaturage tukabona umuhanda mwiza.”

 Nyirakamana Espérance nawe  ati ” Uyu muhanda yawutangiriye mu Cyogo awugeza iriya ku mugezi. Turifuza ko Leta yamuha izindi mbaraga kuko nk’ubu VUP ( Vision Umurenge Program) igiye gutangira kandi nanjye nyibamo ariko ubuyobozi bumennyemo igitaka, twagisanza, tukawukora neza nk’uko twakoze uwo muri Songa.”

Ni mu gihe uwitwa Ntirifashe Job agira ati ” Uyu musore tumufata nk’umuntu ushaka kutugeza ku iterambere rirambye. Natwe twabonye bibaye bityo; niba ari ukwitanga, sinzi ukuntu yabitekereje, gusa twagiye kubona, tubona atangiye guhonda amabuye, tuvuga ko ntacyo azageraho none dore umuhanda uruzuye!! Ni ruzungu pee!! Ubu ari hafi no kuwurangiza ku buryo ahari ibuye hose ari kugenda arimenagura. Ni intwari pee! Ni uwo gushyigikirwa.”

 Umuyobozi bw’akarere   Hamiss Bizimana, avuga ko bagiye  kubikurikirana, hakarebwa icyakorwa.

Yagize ati ” Urakoze kuduha ayo makuru rwose kuko bigiye kudufasha kubikurikirana tukareba icyakorwa.”

Uretse ubufasha asaba bw’igitaka cyo gusuka muri uyu muhanda w’amabuye ashinyitse, Bihoyiki Jean Damascène arasaba n’ibiti byo gutindisha ku kiraro kimwe kiboneka kuri uyu muhanda muhangano.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *