Iraq: Inkongi Yishe Abantu 100 bari mubukwe harimo n’abageni

Mu Mujyi wa Nineveh muri Iraq habereye ibyago bikomeye by’inkongi yadutse mu bukwe yica abantu 100 barimo umukwe n’umugeni.
Imibare y’abaganga ivuga ko abandi bantu 150 bahiye bikomeye kuko ubushye bwabo buri hagati ya 50 na 60 %.
Abatabazi bavuga ko bishoboka cyane ko iriya nkongi yatewe n’iturika ry’imiriro y’ibyishimo( fireworks) yaturikijwe n’abishimiraga buriya bukwe bw’Abakirisitu.
Iraq ituwe n’Abakirisitu bari hagati ya 2% na 5%. Igice kinini cy’abanya Iraq ni Abisilamu b’aba Shia kuko bafite 61% n’aho Abisilamu b’aba Sunni bakagira 34%.
Ibi byago byabereye mu gice kiri muri Kilometero 335 uturutse mu murwa mukuru, Baghdad.
Abanyamakuru bahageze mbere basanze ibintu hafi ya byose byakongotse, hasigaye umwotsi waturukaga mu byasigaye bicumba.
Abaturiye aho byabereye nabo bari bahuruye baza gufata amashusho kuri telefoni zabo zigendanwa ngo inkuru izabone kibara.
Abakoretse boherejwe mu bitaro bituriye ahabereye biriya byago ngo bavurwe.
Abatabazi bakoze uko bashoboye babazirika ibitambaro ku maguru kugira ngo bahagarike kuva kw’amaraso.
Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, wo muri Iraq nawo watabaye ukoresheje ibyuma biha abantu umwuka wa Oxgen.
Mu bahitanywe n’iyo nkongi harimo umukwe n’umugeni.
Hari amashusho aberekana bari kubyina bafatanye mu nda mbere y’uko ibyari ibirori bihinduka ikiriyo.
Minisitiri w’ubuzima wa Iraq witwa Al-Badr avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo abakomeretse bitabweho, hirindwa ko hari abandi babura ubuzima.
Ikinyamakuru Rudaw gikorera mu gace ibi byabeyemo kivuga ko ibikomere byatewe n’uriya muriro bikomeye cyane k’uburyo hari impungenge ko hari n’abandi bantu bashobora kuza kuhaburira ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *