Gasabo: Abubakaga Hotel bane muribo bagwiriwe n’umukingo

Abantu bane bagwiriwe n’umukingo, batatu barakomereka, umwe ahita yitaba Imana, ubwo bari mu bikorwa byo gutangira kubaka igorofa rya Hotel.

Ibi byabaye mu masaha ya mu gitondo (10h30), yo kuri uyu wa mbere tariki nya 8 Mutarama 2024, bibera mu Murenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo, hafi ya gare.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yabwiye avuga ko muri iyi mpanuka hitabye Imana umuntu umwe abandi batatu barakomereka.

Yagize ati “Yabaye, ni umukingo waho bubakaga, wahanutse, ugwira abantu bane  bari kubaka. Umwe yitaba Imana, batatu tubatwara ku Bitaro bya Kibagabaga.”

Umwali Pauline avuga ko iyi mpanuka bikekwa ko yaba yatewe n’uko ubutaka bwari bwasomye amazi menshi.

AtiUko bigaragara ni umukingo wanyweye,noneho kubera ko bari bari kuwukorogoshora bawubaka, urahanuka. Ubugenzuzi buraza kuduha amakuru mu buryo buri tekiniki y’ikintu kitubahirijwe.”

Umwali Pauline avuga ko iyi nyubako yari ifite ubwishingizi.

AtiUbwingizi batubwiye ko buhari, ntabwo barabutwereka ngo tuburebe ariko batubwiye ko buhari.Tuzakomeza kubikurikirana.”

Yasabye ko ababukisha amazu ko bakwiye kujya bagira ijisho rireba kure, bakabanza kugenzura ahazamurwa inyubako

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *