Dosiye ya Emmanuel Gasana wahoze uyobora uburasirazuba yagejejwe mu Bushinjacyaha

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwashyikirijwe dosiye ya Emmanuel Gasana wahoze ayobora Intara y’Iburasirazuba nyuma akaza gutabwa muri yombi

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwana Nkusi Faustin aho yagize ati: “Dosiye ye, Ubushinjacyaha bwayishyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki 30 Ukwakira 2023, ikaba igomba gushyikirizwa urukiko uyu munsi tariki 6 Ugushyingo 2023″.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yakomeje avuga ko Emmanuel Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo; gusaba no kwakira indonke hamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Emmanuel Gasana yafunzwe nyuma y’aho ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba, amakuru yamenyekanye biciye mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryo ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023.

Emmanuel Gasana yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021, mbere yaho akaba yarayoboraga Intara y’Amajyepfo.

Gasana yabaye kandi umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *