Abana 10 barushije abandi gutsinda mu gihugu hose (Amafoto)

Dore abana 10 batsinze neza kurusha bandi mu mashuri abanza n’iyicyicuro rusange

Kuri uyu wa Kibiri tariki ya 12 Nzeri 2023 , nibwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza Icyiciro Rusange aho abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru kurusha abahungu.

Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cya MINEDUC giherereye ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2023.

Mu mashuri abanza, hiyandikishije 203.086, muri bo abakobwa ni 111.964 mu gihe abahungu ari 91.119.

Muri bo abakoze ibizamini ni 201.679, hatsinze 91,1%, muri bo 55,9% ni abakobwa mu gihe abandi ari abahungu.

Mu basoza Icyiciro Rusange hiyandikishije 131.602, barimo abakobwa 73.561 n’abahungu 58.401.

Mu biyandikishije bose, abakoze ni 131.051, abatsinze bangana na 87.97%, muri bo abakobwa bangana na 54,8%.

Mu mashuri abanza abana 5 bahigitse abandi :

1. Regis Kwizera – EP Espoir Lavenir (Bugesera)

2. Herve Cyubahiro – Crystal Fountain Academy (Kamonyi)

3. Bruce Jooss Dushimiyimana – Ecole Primaire Highland (Bugesera)

4. Benjamin Cyubahiro Igiraneza – Ecole Privee Marie Auxiliatrice (Nyarugenge)
5. Sandra Sibo Iratuzi – Keystone School (Ltd Musanze)


Abanyeshuri 5 bo mu Icyiciro Rusange bahigitse abandi :1. Kelie Umutoniwase – Fawe Girls School (Gasabo)2. Kevinne Niyikora Ihimbazwe – Lycee Notre Dame de Citeaux3. Annick Uwacu Niyubahwe – Maranyundo girls school (Bugesera)4. Danny Mike Ganza Rwabuhama – Ecole de science Byimana (Ruhango)5. Kevin Munyentwari – Petit Seminaire Saint Jean Paul II (Nyamagabe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *