top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Willian yemeje ko avuye muri Chelsea yari amazemo imyaka irindwi

Willian yamaze gusezera muri Chelsea nyuma y’imyaka irindwi ayikinira

Willian, umukinnyi ukina ku ruhande ukomoka muri Brazil, yemeje ko agiye kuva muri Chelsea nyuma y’imyaka irindwi ayikinira.

Willian w’imyaka 32, ntabwo yakinnye umukino wa Champions League w’ejo ku wa gatandatu Chelsea yanyagiwemo na Bayern, kubera imvune ku kagombambari.

Kugeza ubu kandi nta kontaro afite.

Mu cyumweru gishize, BBC Sport yatangaje inkuru yuko Arsenal iri hafi kwemeranya amasezerano n’uyu Munya-Brazil unakina nk’umukinnyi wo hagati usatira izamu.

Mu ibaruwa ifunguye yandikiye abafana ba Chelsea, Willian yagize ati “Igihe ubu kirageze ngo ngende, ngiye nemye, ntekanye nzi ko hari ibintu natsindiye hano kandi iteka nitanze uko nshoboye nambaye umwenda wa Chelsea”.

Ayivuyemo ayikiniye imikino 339.

Yayigezemo mu 2013 avuye mu ikipe ya Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya aguzwe miliyoni 30 z’amapawundi.

Willian yongeyeho ati “Habayeho ibihe byinshi cyane byo kwishima, bimwe by’akababaro, habayeho kwegukana ibikombe, kandi iteka byakoraga ku mutima cyane”.

Ari kumwe na Chelsea, yatsindiye ibikombe birimo bibiri bya shampiyona ya Premier League na kimwe cya Europa League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *