top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Uburyo Linda Thomas ugiye guhagararira Amerika muri Loni yari agiye kwicwa muri Jenoside yitwa Umututsi

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Mushya wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yashyize mu myanya bamwe mu bamufasha mu nshingano zo kuyobora iki gihugu mu myaka ine iri imbere, abo bakaba bagaragaramo umwiraburakazi witwa Linda Thomas Greenfield.

Mu gihe yaba yemejwe na Sena ya Amerika, Linda Thomas azaba ahagarariye Amerika mu muryango w’Abibumbye, ibi bikaba ari nabyo byitezwe kuko kwanga umuntu watanzwe n’umukuru w’igihugu ngo biheruka mu 1986.

Izina Linda Thomas Greenfield si rishya muri politike ya America, kuko no ku buyobozi bwa Obama yabaye Umunyamabanga wa leta wungirije ushinzwe Afurika hagati y’umwaka wa 2013 na 2017.

Gusa ubwo Trump yajyaga ku butegetsi, nyuma y’iminsi ibiri gusa yahise amwirukana kuri uyu mwanya.

Uburyo uyu mugore yarokotse abicanyi bamwibeshyeho ko yari Umututsi

Mu 2019, Linda Thomas yatanze ubuhamya bw’uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yari agiye kwicwa abicangi bavuga ko ari Umututsi.

Muri ubu buhamya, Linda yavuze ko yageze mu Rwanda habura iminsi ibiri ngo indege yari itwaye Juvenal Habyarimana ihanurwe, akaba yari mu butumwa bw’akazi.

Yavuze ko “Abasirikare ba Habyarimana bakoraga Jenoside bafashe imbunda bayintunga ku mutwe, natangiye kubasaba imbabazi ngo ndokore ubuzima, nababwiye ko ntari umunyarwanda ahubwo ndi Umunyamerika, icyo gihe nabonaga abasirikare barimo kwica Abatutsi.”

Linda Thomas avuga ko yaje kurokoka, ndetse nyuma y’iminsi mike aza kwemererwa kuva mu Rwanda.

Linda Thomas Greenfield ni muntu ki?

Yavutse mu 1952 muri leta ya Louisiana muri Amerika, ku babyeyi b’Abirabura.

Uyu mugore afite ubunararibonye mu politike kuko yakoze imirimo ikomeye mu gihe kirenga imyaka 35.

Nk’inararibonye ikomoka ku mugabane wa Afurika, Linda Thomas yahagarariye Amerika nka ambasaderi mu bihugu birimo Liberia, Kenya, Gambia na Nigeria.

Amakuru agaragaza ko Linda Thomas yavukiye mu muryango ukennye muri Amerika muri leta ya Louisiana akaba avuka mu bana umunani, Se ngo yari umunyabiraka, naho nyina yakoraga akazi ko guteka.

Uyu mugore ngo yigiye mu buzima bukomeye, kuko ari umwe mubanyafurika washoboye kwiga muri Kaminuza ya Louisiana mu 1970, icyo gihe hakaba hari irondaruhu rikomeye.

Amakuru avuga ko nubwo yakuriye mu buzima bw’irondaruhu, yakuze avuga ko agomba kuzavamo umuntu ukomeye ukomoka muri iyi leta.

Nyuma yo gutoranywa na Biden, Linda yatangaje ko aje gukora dipolomasi iryoshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *