top_leaderboard
Friday, June 18E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

U Bufaransa: Umunyarwanda yongeye gufungwa nyuma yo kwiyemerera ko yatwitse Katederali ya Nantes

Umunyarwanda w’impunzi yongeye gutabwa muri yombi mu Mujyi wa Nantes mu Burengerazuba bw’Ubufaransa aregwa gutwika, nyuma y’umuriro wo mu cyumweru gishize wangije ibice bimwe bya kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Mutagatifu Pawulo y’i Nantes yubatswe mu kinyejana cya 15.

Uwo mugabo w’imyaka 39, wakoraga kuri iyo katederali nk’umuzamu mu buryo bw’ubukorerabushake, yari yafunzwe ariko ararekurwa mu cyumweru gishize.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyavuze ko umushinjacyaha, Pierre Sennès avuga ko uwo mugabo ucyekwa yemeye ko ari we wakongeje uwo muriro wafashe mu bice bitatu bitandukanye by’iyo kiliziya. Mbere yari yabihakanye.

Umwunganizi w’uyu mugabo mu by’amategeko, Quentin Chabert nawe yavuze ko uwo yunganira yicuza bikomeye ibyo yakoze.

Yagize ati Ati “Umukiliya yanjye ntiyagoranye.”

Kugeza ubu ntabwo izina ry’uwo mugabo ucyekwa ryatangajwe.

Amakuru avuga ko ubu ari gukorwaho iperereza afunze guhera mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, nyuma y’uko ejo nabwo yari yahaswe ibibazo n’abashinjacyaha.

Uwo muriro wo ku itariki ya 18 Nyakanga wangije igice cy’iyo Kiliziya nkuru yitiriwe Mutagatifu Petero na Mutagatifu Pawulo y’i Nantes, ndetse n’ibirahuri byayo byijimye bimaze igihe.

Amakuru avuga ko iyi mpunzi ikaba yari mu gihe cyo kongeresha uburenganzira bwayo bwo kuguma mu Bufaransa, nkuko abategetsi babivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *