top_leaderboard
Friday, June 18E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Seif Bamporiki wari umukuru wa RNC yishwe arashwe

Umunyarwanda wo mu batavugarumwe n’ubutegetsi wari impunzi muri Africa y’Epfo yishwe arashwe.

Amakuru avuga ko Abdallah Seif Bamporiki yari ajyanye igitanda ku mukiliya ejo ku cyumweru muri Cape Town. Ntibizwi neza niba yishwe ku mpamvu za politiki.

Abamwishe batwaye telephone ye hamwe n’ikofi ye mbere y’uko bahunga.

Nta muntu urafatwa kugeza ubu kubera ubu bwicanyi bwabaye ejo ku cyumweru ahagana saa kumi n’imwe.

Bamporiki yari umukuru (coordinator) w’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) muri Africa y’Epfo, ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu 2010, Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, agahunga nyuma agashinga RNC yararashwe arakomereka bikomeye ariko ararokoka.

Mu 2014, Patrick Karegeya wahoze ashinzwe ubutasi bwo hanze mu ngabo z’u Rwanda nyuma agahunga – nawe uri mu bashinze RNC – mu mpera za 2013 yiciwe i Johannesburg muri Africa y’epfo.

Etienne Mutabazi wo muri iri shyaka yabwiye BBC ko umukiliya wari uhamagaye Bamporiki – usanzwe ufite iduka ry’ibitanda – yamubajije niba afite igitanda agurisha.

Umukiliya ngo yamusabye kumuzanira igitanda ahitwa Nyanga ndetse anajyana na Bamporiki n’uwo bakorana mu modoka aho igitanda bagombaga kukigeza.

Umukiliya bivugwa ko yasabye imodoka guhagarara ngo afungure inzu ye, ariko ngo hashira iminota 15 ataragaruka.

Abantu babiri bitwaje intwaro begereye imodoka barasa isasu rimwe riciye mu kirahure cy’imodoka aho Bamporiki yari yicaye nk’uko umuvugizi wa RNC yabibwiye BBC.

Nyanga ‘township’ hazwiho kuba hamwe mu hantu haba ubugizi bwa nabi cyane muri Africa y’Epfo.

Umunyamakuru wa BBC muri Africa y’Epfo avuga ko hari ubwo ari ho hagize umubare munini w’abantu bishwe ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *