top_leaderboard
Friday, June 18E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Mu mafoto: Bimwe mu byiza nyaburanga biri muri Parike y’Akagera

Parike y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda ku mupaka warwo na Tanzania, iri ku buso bungana na kilometero kare 1200.

Iyi parike yashinzwe mu 1934 mu rwego rwo kurinda inyamaswa n’ ibindi binyabuzima biyikubiyemo, iyi parike yitiriwe Umugezi w’Akagera utemba unyura mu gice cyayo cy’Iburasirazuba aho usuka amazi mu biyaga bitandukanye bihari.

Ikinini muri byo kikaba ari Ikiyaga Ihema. Ibiyaga byose biherereye muri iyi parike, hagati yabyo hagiye hari urufunzo, ku buryo ibiyaga n’urufunzo bingana na 1/3 cya Parike yose.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igice kinini cy’iyi parike cyaje gutuzwamo Abanyarwanda bari bahoze hanze y’ igihugu. Bitewe n’ibura ry’ubutaka.

Mu w’1997 uruhande rwayo rw’Iburengerazuba rwongeye gukatwaho inzuri zihabwa Abanyarwanda bahungukaga icyo gihe. Muri rusange, iyi pariki yakuwe ku buso bwa kilometero kare 2500 bugezwa ku buso ifite kuri ubu.

N’ ubwo muri iki gihe urwuri rwiza rw’ umukenke rubarizwa inyuma y’ imbibi z’ iyi pariki, igice gisigaye cyayo kigizwe n’uruvange rw’ibisiza by’akataraboneka muri Afurika.

Mu mwaka w’ 2009, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere n’Umuryango Uhuza Amaparike muri Afurika (African Parks Network), basinyanye amasezerano y’imyaka 20 (ishobora kongerwa) yo gucunga Pariki y’ Akagera. Hashyizweho kandi Ikigo gishinzwe gucunga iyi Pariki (Akagera Management Company) mu mwaka w’ 2010, nk’ ishami ryunganira imicungire y’iyi pariki.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abasura iyi Parike, biciye mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, iyi parike yongewemo zimwe mu nyamaswa zirimo Inkura, Intare n’izindi.

Mu 2019 perezida Paul Kagame  yakiriye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda ndetse amutembereza pariki y’Akagera,amwereka ibyiza nyaburanga birimo inyamaswa.

Perezida Kagame n’umuyobozi w’ikirenga wa Quatar basuye Parike y’Akagera mu 2019

Parike y’Akagera irimo amahoteli agezweho afasha abaje kuhasura

Imparage ni kimwe mu byiza biri muri Parike y’Akagera

Inzovu ni zimwe mu nyamaswa abasuye Akagera bahasanga

Impala iba iteye nk’ihene, ni zimwe mu zo usanga muri Parike y’Akagera. Izi akenshi ziribwa n’izirimo intare n’impyisi

Imvubu ni imwe mu nyamaswa z’inkazi ziba mu mazi muri parike y’Akagera

Udusumbashyamba ni zimwe mu nyamaswa abasuye Parike y’Akagera bahasanga

Inkura ni imwe mu nyamaswa ziboneka hake ku Isi, ariko ubu ziri muri Parike y’Akagera

Abasuye Parike y’Akagera kandi bibonera Imbogo, imwe mu nyamaswa zitinyitse

Iyo uri muri Parike y’Akagera uba uruhukiye muri Hoteli zigezweho zihari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *