top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Kuba Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe biteye isoni – Biden

Joe Biden yavuze ko kuba Perezida Donald Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe amatora ya perezida yo mu cyumweru gishize biteye isoni.

Uyu perezida watowe ukomeje kuvugana n’abategetsi batandukanye ku isi, yashimangiye ko nta kintu na kimwe kizabuza ko habaho ihererekanya ry’ubutegetsi.

Hagati aho, Trump yanditse kuri Twitter ko bizarangira atsinze aya matora televiziyo zikomeye zose zagaragaje, zigendeye ku mibare, ko yayatsinzwe.

Nkuko bisanzwe bigenda buri myaka ine, ibitangazamakuru byo muri Amerika bigereranya uza gutsinda amatora bigendeye ku mibare y’ibarura ry’amajwi.

Nta byavuye mu matora na bimwe byo muri buri leta byari byemezwa ndetse hakomeje gusubirwamo ibarura ry’amajwi ahantu henshi.

Kandi ibyavuye mu matora bizemezwa gusa mu buryo budasubirwaho ubwo akanama k’intumwa zitora (electoral college) kazaba kateranye ku itariki ya 14 y’ukwa 12.

Ku wa kabiri, uyu perezida watowe yabajijwe n’umunyamakuru icyo atekereza ku kuba Perezida Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe amatora.

Biden wari uri iwe mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware, yasubije ati “Ntekereza ko biteye isoni, rwose mvugishije ukuri”.

“Ikintu cyonyine navuga, ese nabivuga nte nigengesereye, ntekereza ko bitazafasha ku murage we nka perezida”.

Akomoza ku muhango w’irahira, yongeyeho ati “Bizarangira neza, urabizi, ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere”.

Biden yahamagaye abategetsi batandukanye bo hanze y’Amerika, muri iki gihe yitegura gutangira imirimo.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, umukuru wa Ireland Micheál Martin, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa n’umukuru w’Ubudage Angela Merkel ni bamwe mu bategetsi yavuganye na bo ku wa kabiri.

Avuga ku biganiro bagiranye, Biden yagize ati “Ndimo kubabwira ko Amerika igarutse. Tugiye kugaruka mu mukino”.

Ariko mu gihe we na Visi Perezida watowe Kamala Harris barimo kugerageza gutera intambwe muri gahunda zabo, ikigo cya leta kitazwi cyane kiyoborwa n’uwashyizweho na Trump, kirimo gutinza ihererekanya bubasha.

Ikigo ‘General Services Administration’ gihuza ibikorwa byo gutera inkunga no kugera ku nzego zitandukanye za leta ku butegetsi bushya.

Ariko kugeza ubu cyanze kwemeza mu nyandiko ko Biden ari perezida watowe.

Nubwo bimeze gutyo ariko, umudemokarate Biden yagize ati “Nta kintu na kimwe tubona ko kidutinza, rwose mvugishije ukuri”.

Trump n’abamushyigikiye bavuze iki?

Ku wa kabiri, Trump yagiye kuri Twitter yandika ubutumwa bwinshi mu nyuguti nkuru avuga ku kubara nabi cyane amajwi, aremeza ati “Tuzatsinda!”

Ubwo butumwa bwe bwashyizweho ikirango na Twitter ko ibibuvugwamo bitavugwaho rumwe.

Trump amaze igihe avuga, nta gihamya atanga, ko Biden yatsinze amatora binyuze mu buriganya, ariko kugeza ubu nta bimenyetso biragaragara byo guhamya icyo kirego cye.

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika akaba n’ushyigikiye ku wa kabiri yabwiye abanyamakuru ko ubwo buri jwi ryemewe n’amategeko rizaba ryabazwe, ubutegetsi bwa kabiri bwa Trump buzatangira.

Muri rusange, bagenzi ba Trump bo mu ishyaka ry’abarepubulikani birinze kwemera ko Biden byagaragaye ko yatsinze amatora.

Abajijwe ku wa kabiri impamvu atarashimira Biden ku ntsinzi, senateri Ron Johnson wa leta ya Wisconsin yagize ati “Nta kintu na kimwe gihari cyo kumushimira”.

Senateri Roy Blunt wa leta ya Missouri yavuze ko Trump bishoboka ko atatsinzwe na busa.

Mitch McConnell ukuriye abarepubulikani muri sena, yavuze ko Trump afite uburenganzira bwose bwo gutanga ibirego mu bucamanza bijyanye na leta nyinshi z’isibaniro nka leta ya Pennsylvania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *