top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Igitero cy’iterabwoba mu Bufaransa: Abantu batatu biciwe mu rusengero batewe ibyuma

Abantu batatu biciwe mu rusengero mu mujyi wa Nice mu Bufaransa batewe ibyuma abandi barakomereka.

Mayor wa Nice, Christian Estrosi yatangaje ko iki gitero cyabereye muri Basilica Notre-Dame i Nice.

Kugeza ubu umuntu umwe amaze gutabwa muri yombi.

Polisi yavuze ko umugore umwe yishwe aciwe umutwe. ‘Mayor’ Estrosi yavuze ko ibi ari urwangano rushingiye ku bahezanguni bo mu idini rya Isilamu.

Abashinjacyaha barwanya iterabwoba b’Ubufaransa batangije iperereza.

Uwo mukuru w’umujyi wa Nice yavuze ko ucyekwaho kugaba icyo gitero “yakomeje gusubiramo ‘Allahu Akbar’ (Imana ni yo nkuru) ubwo yari arimo avurirwa aho byabereye”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gérald Darmanin yasabye rubanda kutegera aho hantu.

Yavuze ko agiye gutumiza inama y’igitaraganya ku biro bya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu murwa mukuru Paris.

Ucyekwaho kukigaba yafunzwe hashize iminota 10, mbere yuko ajyanwa mu bitaro.

Mu nteko Ishinga Amategeko, aho Minisitiri w’intebe Jean Castex yari amaze gutangira gusobanura uko ingamba za ‘guma mu rugo’ ya kabiri ziteye, hafashwe umunota wo guceceka bibuka abo bapfuye.

Yagize ati: “Nta gushidikanya ko iyi ari ingorane nshya ikomeye cyane yibasiye igihugu cyacu”. Yasabye abaturage kugira ubumwe.

Umujyi wa Nice ukunze kwibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba, mu 2016 Umunya-Tunisia w’imyaka 31 yinjiye mu kivunge cy’abantu n’ikamyo ahitana 86.

Muri uku kwezi kandi umwarimu yishwe aciwe umutwe mu muhanda w’i Paris, nyuma yo kwereka abanyeshuri amashusho atavugwaho rumwe y’Intumwa Muhammad, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.

Samuel Paty wari ufite imyaka 47, yigishaga amateka n’ubumenyi bw’isi.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko gucibwa umutwe k’uwo mwarimu ari “igitero cy’iterabwoba cy’abiyitirira Isilamu”.

Amakuru atangwa n’abakora mu rwego rw’ubucamanza yavuze ko abantu icyenda batawe muri yombi, barimo n’ababyeyi b’umwana wiga ku ishuri uwo mwarimu yigishagaho.

Uwagabye icyo gitero yatangajwe ko ari Abdoulakh A. w’imyaka 18 wavukiye i Moscou (Moscow) mu Burusiya ariko ufite inkomoko muri Chechenya.

Yageze mu Bufaransa nk’impunzi akiri umwana. Yishwe arashwe na polisi.

Perezida Macron yavuze ko uwo mwarimu yishwe kuko “yigishije ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo”.

Ari aho igitero cyabereye – hashize amasaha kibaye, Macron yashimangiye ubumwe bw’igihugu.

Iyicwa rye ryongereye umwuka mubi mu Bufaransa, ndetse n’ibikorwa bya leta byo kugerageza guhashya abayisilamu b’abahezanguni byarakaje Turukiya n’ibindi bihugu.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yasabye ko ibicuruzwa biva mu Bufaransa bitagurwa.

Ibintu byageze kuri iyo ntera nyuma yuko igishushanyo cya Bwana Erdogan gitangajwe mu kinyamakuru gitebya cyo mu Bufaransa cya Charlie Hebdo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *