top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Coronavirus muri gereza zo mu Rwanda:Imfungwa 178 zimaze kwandura, 11 imaze kubahitana

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa kivuga ko abantu barenga 170 bamaze gufatwa n’icyorezo cya coronavirus naho abagera mu 11 muri bo bakaba barahitanywe nayo.

Iki cyorezo kimaze kugera mu magereza atatu yo mu gihugu, kije mu gihe inzu nyinshi z’imfungwa zirangwamo umubare w’imfungwa usumba kure ubushobozi bwazo.

N’ubwo ubuyobozi bw’aya magereza buvuga ko budafite icyo bwakora ngo bugabanye ubucucike ,buvuga ko bwafashe ingamba zituma ubwinshi bw’abanyururu butaba inzira yo kwanduzanya.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa kane, umukuru w’ikigo gishinzwe imfungwa (RCS) George Rwigamba yavuze ko amagereza atatu y’u Rwanda ari yo amaze kugaragaramo coronavirus.

Ayo ni iya Nsinda mu karere ka Rwamagana, Mageragere mu mujyi wa Kigali ndetse na Muhanga mu majyepfo,

Mu buryo bw’imibare, Rwigamba yagize ati “Abamaze kugaragara … bose hamwe ni abantu bagera ku 178. Abo tumaze gutakaza ni 11”.

Ubwo iyi virusi yatangiraga kuvugwa mu magereza mu minsi 10 ishize, hari abagize impungenge ko ishobora guhitana abantu benshi, dore ko aya magereza asanzwe arangwamo ubucucike.

Rwigamba yemeye ko ikibazo cy’ubucucike muri mu magereza kiriho koko, nko mu ya Nsinda yavuze ko icumbikiye imfungwa zigera 14,000 mu gihe yari yubakiwe kwakira abantu 9,000.

Yagize ati “Nta kindi twakora ngo tugabanye ubucucike kubera yuko tudashobora guhagarika ubutabera. Ibihano bitangwa n’ubucamanza, ikiba gisigaye iyo hatanzwe igihano cyo kujya gufungwa, icyo twe RCS dukora ni ukwakira gusa”.

“Ntabwo rero icyo guhagarika ubucucike dushobora kugira icyo tuyivugaho, ariko buragaragara, wenda inkiko zakigirira igisubizo zigabanya umubare w’abantu baza, gusa nakubwira yuko muri minisiteri y’ubutabera hari gahunda zirimo ziteganywa zo guha abantu igihano gisimbura igifungo hanze ya gereza aho kugira ngo umuntu ajye muri gereza”.

Nka bumwe mu buryo bwo kugerageza gukumira iyi ndwara, ngo hamaze gufatwa icyemezo cyo kutongera kwakira imfungwa mu gihe zidapimwe kandi ngo zigaragaze ko zidafite ubwandu.

Abashya binjijwe muri gereza na bo ngo bazajya babanza gushyirwa ukwabo mu gihe cy’iminsi 14 y’akato, mbere yuko bemererwa kuba bahura n’izindi mfungwa.

Ikibazo cy’imfungwa zamaze kwandura cyamaze gushyirwa mu maboko ya ministeri y’ubuzima kuburyo ari yo ibitaho ibavura.

Gereza ya Rwamagana yabaye iya mbere yagaragayemo abarwayi, yo yamaze gushyirwamo ibitaro bifite ubushobozi bwo kwita ku ndembe zirimo n’izaba zikeneye bya byuma bizifasha guhumeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *