top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Ubukerarugendo

Mu mafoto: Bimwe mu byiza nyaburanga biri muri Parike y’Akagera

Mu mafoto: Bimwe mu byiza nyaburanga biri muri Parike y’Akagera

Ubukerarugendo
Parike y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda ku mupaka warwo na Tanzania, iri ku buso bungana na kilometero kare 1200. Iyi parike yashinzwe mu 1934 mu rwego rwo kurinda inyamaswa n’ ibindi binyabuzima biyikubiyemo, iyi parike yitiriwe Umugezi w’Akagera utemba unyura mu gice cyayo cy’Iburasirazuba aho usuka amazi mu biyaga bitandukanye bihari. Ikinini muri byo kikaba ari Ikiyaga Ihema. Ibiyaga byose biherereye muri iyi parike, hagati yabyo hagiye hari urufunzo, ku buryo ibiyaga n’urufunzo bingana na 1/3 cya Parike yose. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igice kinini cy’iyi parike cyaje gutuzwamo Abanyarwanda bari bahoze hanze y’ igihugu. Bitewe n’ibura ry’ubutaka. Mu w’1997 uruhande rwayo rw’Iburengerazuba rwongeye gukatwaho inzuri zihabwa Abanyarwanda bahungukaga icyo g...
Urukiko rwa Kabale rwakatiye umugabo imyaka 10 kubera kwica ingagi izwi cyane

Urukiko rwa Kabale rwakatiye umugabo imyaka 10 kubera kwica ingagi izwi cyane

Ubukerarugendo
Urukiko rwo muri Uganda rwahamije umugabo icyaha cyo kwica ingagi nkuru irangwa n'umugongo w'umuringa (silverback), yo mu misozi miremire mu kwezi kwa gatandatu, rumukatira gufungwa imyaka 10. Iyi ngagi yitwaga Rafiki  yategekaga umuryango ukuze kurusha iyindi mu ngangi zo mu birunga, bayisanze yapfuye mu kwezi kwa gatandatu ifite ibikomere ku nda. Felix Byamukama, wemeye ibyaha bitatu birimo kuvogera icyanya gikomye, urukiko rwo mu mujyi wa Kabale mu Burengerazuba bwa Uganda ku wa gatatu rwanamuhamije icyaha cyo kwica ingurube y'ishyamba. Abarengera inyamaswa batangaje ko bari bafite ubwoba ko uwo muryango w'ingagi zimenyereye kubona abantu, ushobora kuyoborwa n'indi ngagi ya 'silverback' ariko yo itamenyereye abantu. Gusa ikigo gishinzwe iby'inyamaswa kivu...