top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Politiki

Uruganda rw’ingufu za kirimbuzi rwa Iran rwagabweho igitero

Uruganda rw’ingufu za kirimbuzi rwa Iran rwagabweho igitero

Amakuru, Mu mahanga, Politiki, Umutekano
Uruganda rutunganya ingufu kirimbuzi rwatewe na 'kirogoya' umunsi umwe nyuma y'uko rwerekanye ibyuma bishya byo gutunganya no kwigwizaho uranium, nk'uko abategetsi babitangaje. Ali Akbar Salehi ukuriye gahunda yo gutunganya bene izi ngufu za Iran ntabwo yavuze uwo bashinja icyo "gikorwa cy'iterabwoba kirimbuzi", ku cyumweru cyahagaritse amashanyarazi ku ruganda rwa Natanz ruri mu majyepfo y'umurwa mukuru Tehran. Ibitangazamakuru bya leta muri Israel bivuga ko amakuru bikesha abo mu nzego z'ubutasi ari uko ari igitero cya mudasobwa cya Israel (cyber-attack) Leta ya Israel ntacyo iratangaza ku byabaye. Gusa mu minsi ishize yongereye ibikorwa byo kuburira Iran kuri gahunda yayo y'ingufu za kirimbuzi. Iki gitero kuri Iran cyabaye mu ...
Monique Nsanzabaganwa: Ibyo abona, ibyo yizeye n’imbogamizi imbere ye muri AU

Monique Nsanzabaganwa: Ibyo abona, ibyo yizeye n’imbogamizi imbere ye muri AU

Politiki
Dr Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kungiriza umukuru wa komisiyo y'Ubumwe bwa Africa, avuga ko bagiye gukora ibishoboka bagacecekesha imbunda muri Africa bitarenze 2030. Muri uku kwezi, Madamu Nsanzabaganwa ni we mugore wa mbere watorewe uyu mwanya wo hejuru muri African Union (AU), abona ari "amahirwe yo gukora no kwerekana ko natwe abagore b'abanyafurika dushoboye." Madamu Stella Mystica Sabiiti wahoze ari umujyanama wa UN Women muri AU avuga ko abagore ba Africa bacyeneye gushyigikira Nsanzabaganwa kuko azahura n'imbogamizi nyinshi ndetse "n'ibihe by'amarira" mu kazi ke. Nsanzabaganwa, wari visi guverineri wa banki nkuru y'u Rwanda, inshingano ze nshya muri AU zirimo: ubutegetsi, abakozi no gucunga imari, ibyo avuga ko azakora mu mucyo kandi yisunze...
Israel yasabye u Rwanda kwimura ambasade yarwo ikavanwa i Tel Aviv ikajyanwa i Yeruzalem

Israel yasabye u Rwanda kwimura ambasade yarwo ikavanwa i Tel Aviv ikajyanwa i Yeruzalem

Politiki
Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guatemala nibyo bihugu byonyine bifite ambasade zabyo i Yeruzalem, ni mu gihe ibindi 87 byo bizifite muri Israel usanga ziherereye i Tel Aviv na Herzliya. Muri Gicurasi 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyatunguye isi, zemeza ko Yeruzalemu itagabanyije ariwo Murwa Mukuru wa Israel, ndetse ihita ihimurira ambasade yayo iyivanye i Tel Aviv. Ibi byari bikubiye mu mugambi wa perezida Donald Trump nk'uko yari yabisezeranyije mu Ukuboza 2017. Kwimurira ambasade yayo i Jeruzalem byateje impagarara kuko na Palestine ivuga ko uyu ari umurwa mukuru wayo. Uyu mwanzuro wa Amerika watumye haduka imyigaragambyo mu karere Israel iherereyemo, hapfa n'abarenga 60 abandi benshi barakomereka. Ibihugu byinshi kandi byanze kwitabira uwo muhang...
Uburyo Linda Thomas ugiye guhagararira Amerika muri Loni yari agiye kwicwa muri Jenoside yitwa Umututsi

Uburyo Linda Thomas ugiye guhagararira Amerika muri Loni yari agiye kwicwa muri Jenoside yitwa Umututsi

Politiki
Kuri uyu wa Kabiri Perezida Mushya wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yashyize mu myanya bamwe mu bamufasha mu nshingano zo kuyobora iki gihugu mu myaka ine iri imbere, abo bakaba bagaragaramo umwiraburakazi witwa Linda Thomas Greenfield. Mu gihe yaba yemejwe na Sena ya Amerika, Linda Thomas azaba ahagarariye Amerika mu muryango w'Abibumbye, ibi bikaba ari nabyo byitezwe kuko kwanga umuntu watanzwe n'umukuru w'igihugu ngo biheruka mu 1986. Izina Linda Thomas Greenfield si rishya muri politike ya America, kuko no ku buyobozi bwa Obama yabaye Umunyamabanga wa leta wungirije ushinzwe Afurika hagati y’umwaka wa 2013 na 2017. Gusa ubwo Trump yajyaga ku butegetsi, nyuma y'iminsi ibiri gusa yahise amwirukana kuri uyu mwanya. Uburyo uyu mugore yarokotse abicanyi bamwibeshyeho ko yari...
U Rwanda rwamaganye inkuru ya BBC ivuga ko abanyarwanda bahatirwa kurahirira kujya muri Apr

U Rwanda rwamaganye inkuru ya BBC ivuga ko abanyarwanda bahatirwa kurahirira kujya muri Apr

Politiki
Guverinoma y'u Rwanda biciye muri ambasade yarwo iherereye i London mu Bwongereza, yanyomoje inkuru iherutse gusohororwa n'ikinyamakuru, BBC ikozwe n'umunyamakuru Andrew Harding, ivuga hari abanyarwanda bahatirwa kwinjira muri FPR-Inkotanyi. U Rwanda rwatangaje ko ibyatangajwe na BBC ari ibinyoma bidafite ishingiro, cyane ko ngo abantu uyu munyamakuru yifashishije muri iyi nkuru ari abantu bazwiho guharabika u Rwanda mu mahanga. Imiterere y'iyi nkuru Tariki 18 Ugushgingo uyu mwaka,  BBC yasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti "Indahiro y'ubuyoboke ituma Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeza kugenzurwa." Ikorwa n'umunyamakuru wa BBC Andrew Harding. Muri iyi nkuru, BBC ivuga ko ifite Videwo yatangajwe bitifuzwa igaragaza umuhango w'indahiro itavugwaho rumwe, wabereye mu biro by'uhag...
Ivuguruwe: 37 bamaze kugwa mu myigaragambyo yadutse nyuma y’ifatwa rya Bobe Wine

Ivuguruwe: 37 bamaze kugwa mu myigaragambyo yadutse nyuma y’ifatwa rya Bobe Wine

Politiki
Abantu 37 nibo bimaze kwemezwa ko bamaze kugwa mu myigaragambyo ikaze ikomeje muri Uganda, nyuma y'aho Bobe Wine wiyamamazanya na perezida Museveni mu matora y'umukuru w'igihugu atawe muri yombi. Amakuru ava muri Uganda aravuga ko igisirikare na Polisi barimo gukoresha amasasu barasa abari mu myigaragambyo. Ku wa Gatatu nibwo Wine yatawe muri yombi mu Mujyi wa Luuka, nyuma yo gushinjwa kurenga kumabwiriza yatanzwe ajyanye no kwiyamamaza, ariko abantu barindwa kuba bakwandura coronavirus. Polisi ivuga ko Wine yahurije hamwe abantu benshi mu gihe bitemewe, nyamara uyu mugabo we avuga ko nta kosa yakoze kuko na Museveni ubwe ahuza abantu benshi iyo arimo kwiyamamaza. Nyuma y'itabwa muri yombi rye hadutse imyigaragambyo mu gihugu isaba ko Bone Wine arekurwa. Amafoto yagiye h...
Kuba Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe biteye isoni – Biden

Kuba Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe biteye isoni – Biden

Politiki
Joe Biden yavuze ko kuba Perezida Donald Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe amatora ya perezida yo mu cyumweru gishize biteye isoni. Uyu perezida watowe ukomeje kuvugana n'abategetsi batandukanye ku isi, yashimangiye ko nta kintu na kimwe kizabuza ko habaho ihererekanya ry'ubutegetsi. Hagati aho, Trump yanditse kuri Twitter ko bizarangira atsinze aya matora televiziyo zikomeye zose zagaragaje, zigendeye ku mibare, ko yayatsinzwe. Nkuko bisanzwe bigenda buri myaka ine, ibitangazamakuru byo muri Amerika bigereranya uza gutsinda amatora bigendeye ku mibare y'ibarura ry'amajwi. Nta byavuye mu matora na bimwe byo muri buri leta byari byemezwa ndetse hakomeje gusubirwamo ibarura ry'amajwi ahantu henshi. Kandi ibyavuye mu matora bizemezwa gusa mu buryo budasub...
Igitero cy’iterabwoba mu Bufaransa: Abantu batatu biciwe mu rusengero batewe ibyuma

Igitero cy’iterabwoba mu Bufaransa: Abantu batatu biciwe mu rusengero batewe ibyuma

Politiki
Abantu batatu biciwe mu rusengero mu mujyi wa Nice mu Bufaransa batewe ibyuma abandi barakomereka. Mayor wa Nice, Christian Estrosi yatangaje ko iki gitero cyabereye muri Basilica Notre-Dame i Nice. Kugeza ubu umuntu umwe amaze gutabwa muri yombi. Polisi yavuze ko umugore umwe yishwe aciwe umutwe. 'Mayor' Estrosi yavuze ko ibi ari urwangano rushingiye ku bahezanguni bo mu idini rya Isilamu. Abashinjacyaha barwanya iterabwoba b'Ubufaransa batangije iperereza. Uwo mukuru w'umujyi wa Nice yavuze ko ucyekwaho kugaba icyo gitero "yakomeje gusubiramo 'Allahu Akbar' (Imana ni yo nkuru) ubwo yari arimo avurirwa aho byabereye". Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gérald Darmanin yasabye rubanda kutegera aho hantu. Yavuze ko agiye gutumiza inama y'igitarag...
Menya ibihugu bikomeye cyane mu bya gisirikare mu mwaka wa 2020

Menya ibihugu bikomeye cyane mu bya gisirikare mu mwaka wa 2020

Politiki
  Ikinyamakuru mpuzamahanga cya 'Firepower' gisanzwe gikora icukumbura Ku bya gisirikare ku isi uko umwaka utashye, giherutse gusohora urutonde rw'ibihugu 138 rwerekana ingufu za kimwe kimwe. Iki cyegeranyo kivuga Ku mubare w'ibirwanisho, abasirikare hamwe n'amafaranga ibi bihugu bikoresha mu bikorwa byabyo bya gisirikare. Imyanya y'ibihugu igenda ihinduka uko umwaka utashye ku bihugu bitari bike. Ibihugu bitigeze binyeganyega mu myanya  yabyo muri uyu mwaka, harimwo, 1- Leta Zunze Ubumwe za Amerika 2- Uburusiya 3- Ubushinwa 4 Ubuhindi Turukiya yasubiye inyuma Kuva uyu mwaka utangiye, Turukiya yagiye isubira inyuma iva mu 10 bya mbere bikomeye mu gisirika...
Uwarindaga Perezida Melchior Ndadaye yasobanuye uko uyu munyacyubahiro yishwe

Uwarindaga Perezida Melchior Ndadaye yasobanuye uko uyu munyacyubahiro yishwe

Amakuru, Politiki
Imyaka 27 irashize Melchior Ndadaye, umukuru w'igihugu wa mbere watowe n'abanyagihugu yishwe n'agatsinda k'igisirikare,  mu guhirika ubutegetsi kwabaye mu ijoro ryo ku wa 20 bucya ari ku wa 21 z'ukwezi kwa  Cumi 1993. Ndadaye yishwe haciye iminsi 102 yimitswe, nyuma y'amatora ya mbere yo ku wa 01 ukwezi kwa gatandatu, aho yatsinze Perezida Petero Buyoya wari umaze imyaka itandatu ayobora gihugu. Iyicwa rya Perezida Ndadaye ryatumye Abarundi basubiranamwo bapfa ubwoko, igihugu nacyo cyinjira mu ntambara yamaze imyaka irenga icumi. Urubanza rw'abamwishe rwarangiye muri iki Cyumweru, Pierre Buyoya n'abandi bantu 15 bahoze ari aba-ofisiye bakuru mu ngabo z'u Burundi bakatirwa gufungwa burundu, abandi batatu baciriwe imyaka 20 y'igifungo naho umwe agirwa umwere. Mu...