top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Ibidukikije

Ihinduka ry’ikirere: Uburyo Afurika ikomeje kuba umugabane ujugunywamo imodoka zishaje zivuye ku isi

Ihinduka ry’ikirere: Uburyo Afurika ikomeje kuba umugabane ujugunywamo imodoka zishaje zivuye ku isi

Ibidukikije
Umubyigano w'imodoka i Lagos: Izigera kuri 1/4 cy'imodoka zizanwa kugurishwa muri Nigeria zari zimaze imyaka 20 Miliyoni nyinshi z'imodoka zihumanya ikirere bikabije ziva mu bihugu bikize ziri "kujugunywa" mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere nk'uko bivugwa na raporo ya UN. Hagati ya 2015 na 2018, imodoka zigera kuri miliyoni 14 zishaje kandi zangiritse zavuye mu Burayi, Ubuyapani na Amerika. Enye muri eshanu zagurishijwe mu bihugu bikennye, hejuru ya 1/2 cyazo zagiye muri Africa. Inzobere zivuga ko hejuru ya 80% zitari zigifite ubuziranenge kandi zitangiza ikirere mu gihe zoherezwaga mu bindi bihugu. Uretse guteza impanuka, izi modoka zihumanya ikirere bikabije zikaba kimwe mu biri gutera ihindagurika ry'ikirere. Raporo yatangajwe n...
Abahanga baraburira ko inyamaswa ziri kugabanuka biteye ubwoba kubera kwangiza kwa muntu

Abahanga baraburira ko inyamaswa ziri kugabanuka biteye ubwoba kubera kwangiza kwa muntu

Ibidukikije
Inyamaswa z'ishyamba zagabanutse ku kigero kirenga bibiri bya gatatu mu myaka itageze kuri 50 ishize, nk'uko bivugwa na raporo y'ikigo cyo kurengera ibidukikije World Wildlife Fund (WWF). Iyo raporo ivuga ko uku kugabanuka biteye ubwoba nta kimenyetso ko bigiye koroha. Iburira kandi ko ibidukikije ubu biri kwangizwa n'abantu ku gipimo kitigeze kibaho mbere. Umuyobozi wa WWF Tanya Steele yagize ati "Ubuzima bw'ishyamba bujya mu kaga uko dutwika amashyamba, uko turoba amafi bikabije n'uko twangiza ibidukikije." Yongeraho ati "Turi gusenya isi yacu ahantu honyine twita iwacu dushyira ubuzima bwacu no kubaho hano ku isi mu kaga. Ubu ibidukikije biri kudutabaza bitubwira ko bikabije." Iyi raporo yarebye ku bihumbi byinshi by'amoko y'inyamaswa z'ishyamba, a...
Inkongi muri Pariki muri Kenya, inyamaswa zirugarijwe, igisirikare cyagiye kuzimya

Inkongi muri Pariki muri Kenya, inyamaswa zirugarijwe, igisirikare cyagiye kuzimya

Ibidukikije
Igisirikare cya Kenya cyohereje ingabo muri Tsavo West National Park gufasha abazimya umuriro, bari kugerageza kuva kuwa gatandatu ubwo umuriro ukomeye wongeye kwibasira iki cyanya. Amafoto amwe yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana inyamaswa zahiye ubwoba ziri mu cyanya cyahiye. Ikigo gishinzwe ibyanya n'urusobe rw'ibinyabuzima cya Kenya cyahamagariye abakorerabushake kuza gutanga ubufasha bwabo mu kuzimya uyu muriro. Abasirikare bari gukoresha za kajugujugu banyanyagiza amazi ku bibatsi by'umuriro. Barafatanya n'amagana y'abakorerabushake nabo bari hasi bahangana n'umuriro. Polisi ivuga ko iri guhiga abantu bashinjwa gushumika iyi nkongi yongeye kugaragara cyane kuva kuwa gatandatu nk'uko BBC ibigaragaza. Gusa mu kwezi gushize ibice bitatu by'...