top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Abantu

Indirimbo y’igihugu yavuguruwe ngo hubahwe amateka y’abasangwabutaka

Indirimbo y’igihugu yavuguruwe ngo hubahwe amateka y’abasangwabutaka

Abantu
Abaturage ba Australia kuva uyu munsi tariki ya mbere ya 20221 baratangira kuririmba indirimbo y'igihugu ivuguruye nyuma y'uko Minisitiri w'Intebe atangaje impinduka mu ijoro ryo kuwa kane. Iyi ndirimbo ntwabwo izongera guhabwa agahimbano ka "Young and Free", ni mu muhate ugamije kubahiriza amateka maremare y'abasangwabutaka muri iki gihugu. Izi mpinduka zatangajwe bitunguranye ariko benshi mu bagize guverinoma na rubanda bagaragaje kuzishyigikira. Minisitiri w'intebe Scott Morrison yavuze ko yizeye ko izi mpinduka zizatuma habaho "umwuka w'ubumwe". Hari abantu bari batuye ubutaka bwa Australia imyaka ibihumbi za mirongo mbere y'uko ikolonizwa n'abazungu b'Abongereza baje kuhatura mu kinyejana cya 18. Umurongo wakuwe mu ndirimbo y'igihugu, u...
Ubukwe bwahagarikiwe mu rusengero nyuma yo gusanga abari bagiye gushakana bavukana

Ubukwe bwahagarikiwe mu rusengero nyuma yo gusanga abari bagiye gushakana bavukana

Abantu
Ibyari bigiye kuba ibyishimo byapfuye ku munota wa nyuma, nyuma yo gusanga abageni bavukana, ibi bikaba byabereye mu gace ka Tana River muri Kenya. Anne Magwi na Jotham Munini bategetswe guhagarika ubukwe, ubwo umugabo yazaga mu rusengero akavuga ko ari we se w'aba bageni. Umuyobozi w'itorero, Holy Redemption Ministries Pasiteri Festus Muli,  yatangaje ko ubwo yari agiye gusezerana aba bageni, haje mugabo akavuga ko yabyaye aba bana  ku bagore babiri mbere yuko batandukana kubera impamvu zitandukanye. Pasiteri yavuze ko uyu mugabo uzwi nka James Sidai yamubwiye ko ubwo umugore we yabyaranye nawe umwe muri aba bageni yamenyaga ko yamuciye inyuma, umubano ngo wajemo agatotsi  ndetse bituma batandukana ariko bafitanye umwana w’umwaka umwe gusa. Sidai yahise akundana bya nyabyo na rya ha...
Amafoto: Christine utazi aho umuryango we uherereye kuva muri Jenoside akomeje  gushegeshwa n’agahinda

Amafoto: Christine utazi aho umuryango we uherereye kuva muri Jenoside akomeje  gushegeshwa n’agahinda

Abantu
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Christine afite imyaka ibiri gusa, nyuma y'imyaka 26 kugeza ubu ntazi niba hari uwo mu muryango we ukiriho, akaba avuga ko ari agahinda kamuhora ku mutima. Uretse kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yaratwaye ubuzima bw'inzirakarengane igateza n'izindi ngaruka zikomeye, yanatumye hari abana bari bakiri bato baburanye n'imiryango yabo, ku buryo iyi myaka yose ishize bataramenya niba hari uwabo waba akiriho. Gusa biciye mu buryo bwo kujya gutanga ubuhamya n'amakuru,  hari abagenda babona bamwe mu bo mu miryango yabo bashoboye kurokoka. Ubuhamya bwa Christine Christine yabwiye isonganews.com ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka ibiri kuko yavutse mu 1992, nyuma y'aya mahano yisanze ari  mu kigo kirera impfubyi kitwa Ruli (Concerne) kiri ahahoze...
Amafoto: Ahazwi nko kwa Mutangana hafashwe n’inkongi y’umuriro

Amafoto: Ahazwi nko kwa Mutangana hafashwe n’inkongi y’umuriro

Abantu
I Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana hakaba hari isoko ry'ibiribwa no kuri City Valley, hafashwe n'inkongi y'umuriro  ikomeye kugeza ubu itaramenyeka icyaba cyayiteye. Aha hari hasanzwe hafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus. Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya umuriro ryageze i Nyabugogo kwa Mutangana ahafashwe n'Inkongi y'Umuriro, ngo rifashe guhosha uyu muriro. Babanje kwica inzugi z'ahashyaga ngo babone uko bagera aho inkongi iri nyirizina. Aka ni agace kazwiho ubucuruzi bukomeye cyane ubw'imbuto, gusa kubera abarwayi benshi ba Coronavirus bahagaragaye habaye hafunzwe.
Amafoto: Meya wa Rutsiro yaterewe ivi n’umusore bagiye kurushinga

Amafoto: Meya wa Rutsiro yaterewe ivi n’umusore bagiye kurushinga

Abantu
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bagiye kurushinga Nsengimana Fabrice kuri uyu wa Gatandatu, ni imihango yayobowe na meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert. Amafoto agaragaza Nsengimana Fabrice ashyira ivi ku butaka, mu gusaba meya Ayinkamiye ko yamubera umugore ubuziraherezo. Amakuru avuga ko bazasezerana imbere y'Imana mu Cyumweru gitaha, ni ubukwe buzabera mu Mujyi wa Kigali. Gutera ivi Umuco wo gutera ivi waturutse mu bihugu by’ I Burayi, bikekwa ko waba ufitanye isano no guha umuntu icyubahiro kuko hari ubwo umuntu apfukamira mugenzi we yakoshereje akabikora nk’ ikimenyetso cyo guca bugufi mu rwego rwo kumusaba imbabazi. Gutera ivi ni bumwe kandi mu buryo buharawe n’abasore b’abanyamujyi basaba...
Facebook yabujije umugabo urwaye byo gupfa gutangaza videwo arimo gupfa

Facebook yabujije umugabo urwaye byo gupfa gutangaza videwo arimo gupfa

Abantu
Ubuyobozi bw'urubuga nkoranyambaga rwa Facebook buvuga ko buzabuza umugabo wo mu Bufaransa urwaye indwara idakira, gutangaza videwo y'urupfu rwe rurimo kuba. Ku wa gatandatu nibwo Alain Cocq w'imyaka 57 yateganyaga gutangira gutangaza mu buryo bwa live iminsi ye ya nyuma, agatangira yerekana uko yanga ibiryo, ibinyobwa n'imiti bamuzanira. Mbere yaho, Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yari yamwangiye ubusabe bwo kurangirizwa ubuzima ku barwayi bababaye cyane kandi batazakira. Bizwi nka 'euthanasie' (euthanasia). Cocq arashaka ko amategeko ahinduka mu Bufaransa akemerera abantu barwaye byo gupfa bagapfa mu buryo babyifuzamo. Mu gitondo cy'ejo ku wa gatandatu, ari mu gitanda iwe mu mujyi wa Dijon mu Burasirazuba bw'Ubufaransa, Cocq yanditse kuri Faceboo...
Amafoto: Undi mwirabura yarashwe n’abapolisi muri Amerika haduka imyigaragambyo ikomeye

Amafoto: Undi mwirabura yarashwe n’abapolisi muri Amerika haduka imyigaragambyo ikomeye

Abantu
Mu ntara ya Wisconsin muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,hadutse imyigaragambyo ikomeye nyuma y'aho igipolisi kirasiye amasasu menshi umwirabura. Uwo mugabo yarashwe azwi ku izina rya Jacob Blake, kugeza ubu ararembye. Amafoto yerekanywe ku mbuga agaragaza Blake ariho araraswa amasasu agera kuri arindwi mu mugongo, igihe yariho agerageza kwinjira mu modoka mu Mujyi wa Kenosha. Abategetsi b'uyu mujyi bavuze ko hamaze gufatwa ingingo zikomeye zirimo kuguma mu rugo mu masaha y'ijoro kubera imyigaragambyo yadutse y'uko kuraswa. Abantu bari mu majana mu ijoro ryakeye bufanze ibiro gy'igipolisi. Amamodoka aratwikwa mu gihe abari mu myigaragambyo nabo bumvikana bavuza induru bati "Ntidushobora gusubira inyuma". Abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu...
Umugabo wa mbere ushaje ku Isi yapfiriye muri Afurika y’Epfo ku myaka 116

Umugabo wa mbere ushaje ku Isi yapfiriye muri Afurika y’Epfo ku myaka 116

Abantu
Fredie Blom - ugaragara hano ku isabukuru ye y'imyaka 116 - yavuze ko nta banga ryihariye yakoresheje ngo arambe Umunya-Afurika y'Epfo byibazwa ko ari we mugabo wari ushaje kurusha abandi bose ku isi, yapfuye afite imyaka 116. Ibyangombwa biranga Fredie Blom bigaragaza ko yavukiye mu ntara ya Eastern Cape mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1904, nubwo umuhigo we utigeze ugenzurwa n'igitabo cy'udushya ku isi cya Guinness World Records. Ubwo yari akiri umusore w'ingimbi, umuryango we wose wishwe n'icyorezo cy'ibicurane byiswe 'Spanish flu' cyo mu mwaka wa 1918, cyahitanye abagera kuri miliyoni 50 ku isi. Yarakomeje arokoka intambara ebyiri z'isi ndetse na politiki n'ubwicanyi bishingiye ku ivanguramoko n'iheza ku batari abazungu, bizwi nka 'apartheid. Mu mwaka...
2018 na 2019 abagabo 86 bishe abagore babo, na ho abagore 30 bica abagabo

2018 na 2019 abagabo 86 bishe abagore babo, na ho abagore 30 bica abagabo

Abantu
Tariki 21 Mata 2018, Ntezimana Jean Damascène wari utuye mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, yishe umugore we bashakanye Muhawenimana Beatrice bari bafitanye abana 6. Nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu, abana babo 4 basigaye barerwa na Nyinawabo wa nyakwigendera abandi babiri bakuru umuhungu n'umukobwa bafashe icyemezo cyo kwibeshaho bakomeza kuba iwabo. Aba bana bavuga  ko ubuzima butaboroheye na gato, aho usanga no kubona icyo kurya bibagora. Mukakibibi Anonciatta wasigaranye abandi bana 4 na we avuga ko ari icyemezo gikomeye yafashe na we kitamworoheye bitewe n’uko abana be bose bari bamaze gukura ariko yiyemeza kongera kurera abana bato. Avuga ko aba bana byabagizeho ingaruka. Ikibazo cy'ubwicanyi mu muryango nanone giherutse kugaragara mu Murenge wa Kinyinya mu K...
Urukundo nya rukundo: Uko Ndayizigiye yakoreye ubukwe mu bitaro nyuma yo gukora impanuka ikomeye

Urukundo nya rukundo: Uko Ndayizigiye yakoreye ubukwe mu bitaro nyuma yo gukora impanuka ikomeye

Abantu
Charlotte Mukantwari na Gabin Ndayizigiye bo mu ntara ya Kirundo mu Majyaruguru y'u Burundi, bakoreye ubukwe mu bitaro nyuma y’aho Ndayizigiye akoze impanuka ikomeye. Ndayizigiye yakoze impanuka mu ntangiriro y'icyumweru gishize, ari nacyo gihe bari bafite ubukwe bwabo. Uyu mugabo  yavuze ko nyuma yo gukora impanuka, yatangiye kwibaza niba ari shitani idashaka ko uwo munsi w’ubukwe ugera. Yagize ati  "Maze kubona ngize iyo impanuka,  nashoboye kwibaza nti, ni Shitani idashaka ko uwo munsi uba?' Numvaga nyine ko uwo munsi w'itariki ya kane y'uku kwezi kwa karindwi ari umunsi wanjye mu buzima, twateguranye na we kandi ugomba kuba.” Charlotte na we yavuze ko yumvaga umunsi w’ubukwe utaragombaga gusiba, kuko Imana yari yarabiteguye. Ati "Jyewe ukuntu mukunda, ni ukuri nubwo hari haciyemo ...