top_leaderboard
Friday, June 18E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Bugesera: Babangamiwe n’umunuko n’umwotsi by’uruganda rw’impu, akarere kati ‘nta gahunda yo kurwimura’

Abaturiye uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera, bavuga ko babangamiwe n’umwotsi ndetse n’umunuko w’impu uva muri uru ruganda, gusa uyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko nta gahunda ihari yo kurwimura.

Mukamunyampenda Anonciata atuye mu mudugudu wa karumuna mu karere ka Bugesera guhera mu mwaka w’1970, avuga ko  mu mwaka wa 2014 aribwo uru ruganda ruzwi nka Kigali Lether rwubatswe mu irembo rye.

Avuga ko kuva rwatangira gukora batorohewe n’imyots ndetse n’umunuko uruturukamo.

Uyu kimwe n’abandi baturiye uru ruganda bavuga ko imyotsi n’umunuko uruturukamo ubabangamira bagasaba ko hagira igikorwa kugirango be gukomeza kubangamirwa.

Umuyobozi wungurijwe ushinzwe imari no gutsura umubano muri Kigali Leather, Zhang Feife we avuga ko umwotsi uzamurwa n’inkwi bacana, naho  ngo umunuko wo ni uw’impu.

Mu gusobanura ikibazo yagize ati “Ibi ni nka kwa kundi uba ufite inyama mu nzu hanyuma nyuma y’igihe gito zigapfa zigatangira kunuka nabi. Iyo turimo gukana impu dukenera amazi ashushye tugakoresha inkwi. Mbese ni nka kwa kundi mu cyaro iyo udafite gas ucana inkwi uwo mwotsi rero twawugeraranya n’uwo uruganda rwacu rurekura. Twatumije umuti ushobora guhangana n’uwo munuko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi we avuga ko bakurikiranira hafi uru ruganda cyane ko atari ubwa mbere ruguye mu makosa nk’aya.

Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko nta gahunda ihari yo kwimura uru kugira ngo rwegerezwe izindi kuko ngo bisaba amikoro menshi.

Impuguke mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Ange Imanishimwe avuga ko hagati y’inganda n’abaturage hagombye kuba intera mu rwego rwo kubarinda indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *