top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Amafoto: Speed Freight International igiye gufasha abanyarwanda kugura amakamyo batagiye mu Bushinwa

Umuyobozi wa Sinotruck, Jing Jiawei agenera impano umuyobozi wa Speed freight international, Shyaka Bruce

Sosiyete ikora ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu nyanja no mu kirere ifite inkomoko mu Rwanda, SPEED FREIGHT INTERNATIONAL yinjiye mu bucuruzi bw’amakamyo manini azwi nka Howo ku bufatanye na Sosiyete ya Sinotruck yo mu Bushinwa, isanzwe ikora amakamyo atandukanye yifashishwa mu bwikorezi butandukanye ku isi.

Isinywa ry’aya masezerano ryabereye mu mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa, hagati y’umuyobozi wa sosiyete ya Speed Freight International ari nawe muyobozi w’abanyarwanda baba muri Guangzhou Shyaka Bruce, ari kumwe n’umuyobozi  wa sosiyete ya Sinotruck, Jing Jiawei.

Uyu ni umuhango wahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya Shyaka Bruce, ho ubuyobozi bwa Sinotruck bwamugeneye impano y’ikamyo, nko kumushimira uburyo akomeje kunoza ubucuruzi bw’iki kigo.

Ibikubiye muri aya masezerano

Shyaka avuga ko aya masezerano avuga ko sosiyete ya Speed Freight International izajya icuruza imodoka nk’uko isanzwe ibikora, ariko icyari kiriho ni uko abakiriya bazaga nk’umuntu usanzwe ufasha abacuruzi kubona ibyo bakeneye no kubapakirira, ariko akabajyana mu Mujyi wa Shandong aho urwo ruganda rukorera.

Avuga ko”Ariko kubera ko abanyarwanda benshi n’abanyafurika usanga baba baje mu mujyi wa Guangzhou, aho kugira ngo bajye bongera gutega indege ngo bagiye muri Shandong dore ko kuva Guangzhou hari amasaha abiri mu ndenge, bahisemo ko nabahagararira tukazajya dukorana Ku buryo bifasha abo baguzi”

Shyaka avuga ko ubuyobozi bwa Sinotruck bwamuhaye ekipe y’abatekinisiye ikomeye izajya imufasha mu kugurisha aya makamyo.

Uyu muyobozi avuga ko aka ari akazi azashobora kuko asanzwe ari umuyobozi w’abanyarwanda muri Guangzhou, bakaba bafite imbuga bahuriraho n’abayobozi b’ibindi bihugu bitandukanye bya Afurika.

Avuga ko bagenzi be yabagejejeho umushinga, bamubwira ko bagiraga ikibazo cyo kujya muri Shandong kugura ikamyo.

Yagize ati “Babyishimiye cyane kuko ikamyo izaguma Ku giciro cy’uruganda kandi tuyiguriye mu mujyi wa Guangzhou bitadusabye gutega indege ukaba wanararayo, kandi imodoka ari yayindi tugiye kugura.”

Inyungu ikomeye ku banyarwanda.

Agira ati “N’umunyarwanda ushaka ikamyo ashobora kuyigurira i Kigali hano tukayipakira bisanzwe atiriwe ajya gutanga amafaranga afite ubwoba ko ayahaye abayamurya, ubu biroroshye abakiriya bazajya bishyura imodoka tuyipakire tuyimugezeho.”

Izo kamyo ziganjemo izitwara imicanga, amabuye, trailer na kontineri zazo.

Avuga ko ubu byoroshye ko wajya  i Gikondo aho bakorera ukishyura, bakakubwira igihe imodoka izakugereraho kandi vuba.

Umuyobozi wa Sinotruck, Jing Jiawei, yatangaje ko nyuma yo kugaragaza ubushobozi bwihariye mugucuruza amakamyo yabo ku isoko rya Afurica, nahisemo ko Speed freight international ibahagararira mu mujyi wa Guangzhou.

Yagize ati “Si ubwa mbere dukoranye na Speed freight international kuko tumaze imyaka irenga itanu dukorana, ubusanzwe badukoreraga transport igeza ibintu byacu muri Afurika, ariko ubu twahisemo kuvugurura imikoranire twemera ko Speed freight iduhagararira mu mujyi wa Guangzhou ishinzwe isoko rya Afurika.”

Uyu muyobozi avuga ko bahisemo ubu buryo kuko bizafasha abakiriya kugera kuri serivisi vuba kandi neza.

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Speed freight international bugaragaza ko abashaka izi kamyo n’ibindi bajya Ku rubuga https://www.speedfreight.rw/trading/, cyangwa kuri nomero +8613288619866 mu gihe bagize iyo bashimye.

Guangzhou Address:2nd Floor, Guangfu International Trade City, B023A / +8613288619866 ,No. 6 Lujing Road.

Kigali Gikondo sulfo building ,
Second flo Tel:+250 788 608 502

Amwe mu makamyo wakwigurira

 

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *