top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Abatoza 25 bo mu mukino wo koga bongerewe ubumenyi, bibutswa ko bari mu bihe bidasanzwe

Abatoza bo mu mukino wo koga bahawe amahugurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga azabafasha kunoza umwuga wabo

Abatoza 25 bo mu mukino wo koga bakaba baturuka mu makipe agera kuri 15 yo mu Rwanda bongerewe ubumenyi, aya akaba ari amahugurwa bakora hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Mu batoza bitabiriye aya mahugurwa barimo abaturuka mu makipe yo mu Karere ka Rubavu,  mu ikipe yo mu karere ka Karongi, mu karere ka Rwamagana, Rwesero n’amakipe atandukanye akorera mu Mujyi wa Kigali.

Harimo kandi n’abatoza bakuru nyuma bazakurikira kugira ngo barebe ko ibyo abo batoza bahuguwemo bazashobora kubishyira mu bikorwa.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF), Girimbabazi Pamela yabwiye itangazamakuru ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari ukwibutsa abatoza inshingano zabo zo gutoza umukino wo koga, kubibutsa ko bari mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Coronavirus bityo bagomba kubizirikana mu gihe cyo gutoza abakinnyi ibikorwa bya siporo mu gihe bizaba byongeye gusubukurwa.

Girimbabazi Pamela, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF), yavuze ko aya mahugurwa yari ingenzi muri ibi bihe

Aya mahugurwa yabaye ku nkunga y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo koga (FINA) ari na ryo ryatanze umutoza witwa Bill Sakovich,  ugomba kubahugura hakoreshejwe ikoranabuhanga (online).

Pamela avuga ko bimwe mu byo aba bakoza bagomba kwigishwa guhera kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Kane tariki ya 13 Kanama 2020,  harimo kumenya kwita ku bakinnyi kuko ari imwe mu nshingano z’umutoza, kuganiriza abakinnyi, kumenya gutoza umukinnyi kugeza intsinzi ibonetse n’ibindi.

Yagize ati “Abatoza bagomba kubona umwanya wo kuganira n’abakinnyi,  bakaganira imihigo bafite kugira ngo bazamure umukino wo koga kuko abatoza nibo muryango wo kugira ngo tugere ku ntsinzi yo kuzamura siporo yo koga mu gihugu.”

Aya ni amahugurwa y’ibanze yo kureba urwego abatoza basanzwe mu makipe bariho uko rumeze, nyuma hakazabaho n’andi yo kubazamura mu ntera bitewe n’ubushobozi buri umwe azerekana.

 Pamela agira ati “Aya yari amahugurwa yo kureba ko batasubiye inyuma mu bumenyi bari bafite no kubushyira mu bikorwa ndetse no kubibutsa ko turi muri ibi bihe bidasanzwe, bakabizirikana ku buryo ubutaha tuzareba niba tugomba gutegura andi yisumbuyeho.”

Umutoza wa “Mako Shark Swimming Club” akaba n’umutoza w’ikipe y’Igihugu, Ndori Jimmy, we avuga ko aya mahugurwa bayitezeho kumenya tekinike zose zo koga no kumenya icyo umutoza agomba kubwira umukinnyi mu gihe cyo kumutoza.”

Avuga ko mu gihe bazaba basubiye mu makipe yabo yizeye ko hari umusaruro ukomeye uzaboneka kuko umutoza wese azahava azi icyo agomba guha umukinnyi kugira ngo atange umusaruro.

Umutoni Neema  utoza ku giti cye, we yavuze ko aya mahugurwa y’umukino yaziye igihe

Yagize ati “Aya mahugurwa ni meza cyane kuko yongeye kuduhuriza hamwe nk’abatoza cyane ko hashize igihe kinini cyane tudakora, ubu twongerewe amahugurwa y’ukuntu twajyaga dutoza abana, twaherukaga gutoza mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda, ubu haje izindi ngamba nshya z’ukuntu tuzajya dutoza akaba ari amahugurwa yaje yiyongera ku bumenyi twari dufite.”

Umutoni Neema utoza ku giti cye yavuze ko aya mahugurwa agiye kubafasha mu bijyanye no koga

“Turimo gutera intambwe y’ukuntu twagera ku ntego yo kuzabasha gutoza hatarimo imbogamizi kuko muri iyi minsi abana batarimo koga, icyo kintu turimo ku kiga ukuntu tuzagikuraho tukazabasha gutoza iyo mbogamizi itagihari kandi twirinda na COVID-19.”

Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) Sharangabo Alexis, we yatangarije ko mu byo yabwiye aba batoza ari uko bagize amahirwe yo guhabwa amahugurwa muri iki gihe cya COVID-19, kuko ibikorwa bya siporo nibisubukurwa bazahita bashyira mu bikorwa ibyo bize uyu munsi.

Sharangabo Alexis, Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda yabwiye aba batoza ari uko bagize amahirwe yo guhabwa amahugurwa muri iki gihe cya COVID-19

Yagize ati “Nabasabye ko amahirwe bagize bayafata neza ntibayafate nk’ibintu bisanzwe, kuko na Federation yabo ibitezeho byinshi kandi nabo babikora batekereza abakinnyi bazatoza kuko abakinnyi, abatoza, abayobozi, bose bakenera amahugurwa.”

Yasabye Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda  ko nyuma rigomba gukurikirana rikamenya ko abahuguwe bashyize mu bikorwa ibyo bize uyu munsi kugira ngo ibyo bize bazabigeze ku bakinnyi.

Aba batoza beretswe zimwe muri tekinike zo koga n’amakosa abamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *