top_leaderboard
Friday, June 18E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

U Rwanda rwamaganye inkuru ya BBC ivuga ko abanyarwanda bahatirwa kurahirira kujya muri Apr

Guverinoma y’u Rwanda biciye muri ambasade yarwo iherereye i London mu Bwongereza, yanyomoje inkuru iherutse gusohororwa n’ikinyamakuru, BBC ikozwe n’umunyamakuru Andrew Harding, ivuga hari abanyarwanda bahatirwa kwinjira muri FPR-Inkotanyi.

U Rwanda rwatangaje ko ibyatangajwe na BBC ari ibinyoma bidafite ishingiro, cyane ko ngo abantu uyu munyamakuru yifashishije muri iyi nkuru ari abantu bazwiho guharabika u Rwanda mu mahanga.

Imiterere y’iyi nkuru

Tariki 18 Ugushgingo uyu mwaka,  BBC yasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “Indahiro y’ubuyoboke ituma Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeza kugenzurwa.” Ikorwa n’umunyamakuru wa BBC Andrew Harding.

Muri iyi nkuru, BBC ivuga ko ifite Videwo yatangajwe bitifuzwa igaragaza umuhango w’indahiro itavugwaho rumwe, wabereye mu biro by’uhagarariye u Rwanda i London mu Bwongereza.

Ivuga ko ibyo byongereye imbaraga ibirego byuko leta y’u Rwanda irimo kwibasira ishimitse abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo.

Muri iyi nkuru, BBC ivuga ko bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bayibwiye ko imihango nk’uwo wabereye i London ugaragazwa n’iyo videwo, imenyerewe cyane kandi ko iba igamije kubabibamo ubwoba no guhatira kubaha ubutegetsi bw’u Rwanda.

Muri iyi nkuru, Umugabo umwe yavuze ko benewabo (abo mu muryango we) bari mu Rwanda bashimuswe ndetse ko bishoboka ko bishwe, nk’uburyo bwo kumuhana kuko yanze gukorana na leta y’u Rwanda. 

Muri iyo videwo, BBC ivuga ko yahererekanyijwe kuri WhatsApp, abantu barenga 30 ngo bagaragara bahagaze mu cyumba cy’inama cyakubise kikuzura cyo muri ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, bamanitse ukuboko kw’iburyo, baba basubiramo amagambo y’ubarahiza ko bemeye kuyoboka ishyaka FPR.

Ivuga ko basubiramo mu Kinyarwanda bati, “Nindamuka mpemutse [cyangwa] nkoze ibinyuranye n’imigabo, imigambi, amategeko bigenga FPR Inkotanyi, nzaba mpemukiye buri Munyarwanda, nzabambwe nk’umugome wese”, bakanasezeranya kurwanya “abanzi b’u Rwanda, aho bazaba bari hose”.

Iki kinyamakuru cyavuze ko nubwo bamwe mu bitabiriye uwo muhango byumvikana ko wabaye mu mwaka wa 2017 bashobora kuba ari abayoboke ba FPR babihisemo ku bushake ubu baba mu mahanga, abandi babwiye BBC ko hari benshi ngo bawitabiriye ku gahato.

Umuntu umwe ngo wari uri muri uwo muhango ariko wabasabye kudatangaza izina rye kubera ubwoba ko yagirirwa nabi, yagize ati “Ndabizi neza ko benshi mu bantu barimo barahira babikoze batabyemera. Twarimo kubeshya kugira ngo twirengere twe n’imiryango yacu yasigaye mu Rwanda”.

David Himbara, wahoze ari umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, agaragara muri iyi nkuru ya BBC agira ati “Ibi ni byo biba ahandi hantu hose. Byabaye akamenyero. Uhitamo kubikora [kurahira] cyangwa kwitwa umwanzi. Uba kimwe cyangwa ikindi”.

René Mugenzi, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza,  uherutse guhamywa n’inkiko mu Bwongereza kwiba agafungwa, yagize ati “Benshi bajyayo kuko batewe ubwoba. Batekereza ko nibatajyayo, hari ikizaba ku muryango wabo [mu Rwanda]”.

Ati “Ugomba kubamo [muri FPR]. Niyo waba ntaho ubogamiye… bacyeka ko ushyigikiye imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi”.

Muri iyi nkuru, ibajijwe kuri uwo muhango w’indahiro,  ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yasubije, kuri email, ivuga ko ababa mu mahanga bakoresha icyumba cyayo cy’inama mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’umuco kandi ko kwitabira kurahirira ubuyoboke bwa FPR byemewe n’amategeko ndetse, byose babikora ku mahitamo yabo ubwabo kandi nta n’umwe ubihatirwa.

Muri iyi nkuru, BBC ivuga ko yumvise amakuru y’ibimenyetso bishya byuko leta y’u Rwanda usibye no gushaka gukanga ababa mu mahanga babonwa nkaho batayiyobotse, ahubwo ngo inashaka guhana abantu nk’abo yibasira benewabo basigaye mu Rwanda.

Uwitwa Noël Zihabamwe, utuye muri Australia, yabwiye BBC ati “Mu rwego rwo kuntera ubwoba, bashimuse abavandimwe banjye babiri. Nta na rimwe bari barigeze bajya muri politike. Bari bari ku butaka bw’u Rwanda. Kubera iki bibaviramo ingaruka nk’iyo ikomeye kandi nta kintu na kimwe bakoze?”

Yavuze ko kuba yaranze gushyigikira leta y’u Rwanda ngo byahise bituma umudipolomate w’u Rwanda wari wasuye icyo gihugu yahungiyemo amukangisha ku mugaragaro ko azicwa, akavuga ko hari mu mpera y’umwaka wa 2017, icyo gihe abimenyesha abategetsi ba Australia.

Yavuze ko ibyo byakurikiwe n’icyo avuga ko ari ishimutwa ry’abavandimwe be babiri, Jean Nsengimana na Antoine Zihabamwe, akavuga ko bafashwe n’abapolisi babasohoye mu modoka ya bisi hafi y’iwabo i Karangazi mu kwezi kwa cyenda mu 2019, kugeza ubu bakaba ngo batarongera kuboneka.

Ibi birego byamaganwe

Ambasade y’ u Rwanda mu Bwongereza, ivuga ko BBC iherutse gusohora inkuru ya Andrew Harding avuga ibirego by’ibinyoma kandi biyobya ku birori byabaye mu myaka itatu ishize muri ambasade y’u Rwanda i Londres.

Mu nyandiko ndende yashyize ahagaragara, ambasade y ‘ u Rwanda mu Bwongereza ivuga ko ‘Iyi nkuru ni imwe mu nkuru zagutse zahimbwe zirwanya u Rwanda,  abanzi basebya…”

Ivuga ko BBC yatangaje ibirego nk’ukuri, nta kugenzura ku kuri kw’ibirego byatanzwe cyangwa kwizerwa kw’ababikoze.

Ivuga ko “Abanyarwanda benshi baba mu mahanga bahitamo kuba abayoboke ba FPR bararahiriye ishyaka rya politiki mu myaka irenga 30 ishize – nta kintu gitangaje cyerekeye indahiro cyangwa kuba Ambasade yatanze umwanya mu muri uwo muganda. Indahiro yabayeho hafi ya yose idahindutse kuva FPR yashingwa mu 1987.”

Kuba BBC ivuga ko yavuganye n’abari mu munyamuryango wa Diaspora yo mu Rwanda, u Rwanda ruvuga mu by’ukuri bashakishije ibitekerezo ku cyegeranyo cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abasaba ubuhungiro mu buriganya, kugira ngo basobanure ibinyoma.

Rutanga urugero rwa Rene Mugenzi, ugaragara mu nkuru ya BBC, uherutse gukatirwa no gufungwa azira kunyereza no kwiba mu Bwongereza.

Iyi nyandiko ivuga  ko Mugenzi yari amaze imyaka myinshi agaragara nk’umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu, akenshi na BBC ikamukoresha kugira ngo akwirakwize ibinyoma ku Rwanda.

Ivuga ko nubwo yari yibye ibihumbi magana by’ama pound muri Katedrali ya Norwich, kimwe no kuriganya no gusebanya abanyamuryango b’u Rwanda mu Bwongereza, byarezweho agakoreshwa nk’umunyakuri.

U Rwanda ruvuga ko nta bitekerezo bivuguruzanya by’abanyarwanda bari  mu Bwongereza bashyigikiye guverinoma y’u Rwanda cyangwa FPR bahawe umwanya, kugira ngo batange ibisobanuro ku binyoma byatanzwe mu nkuru ya Harding.

U Rwanda ruvuga ko nko kuri David Himbara uvuga ko abanyarwanda bahatirwa kujya mu ishyaka rimwe ngo si ukuri, aha naho ngo nta abanyarwanda bahawe umwanya ngo bavuge ukuri.

Ivuga ko ‘Mu by’ukuri mu Rwanda hari andi mashyaka 11 ya politiki, byibuze atanu muri yo akaba ahagarariwe mu Nteko. Mu buryo buhuye n’itegeko nshinga ry’u Rwanda, imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iyobowe n’abayobozi b’andi mashyaka ya politiki, si ku bw’impanuka, yabayeho na mbere yuko FPR igera ku butegetsi.”

Ku birebana na Zihabamwe wavuganye na BBC, u Rwanda ruvuga ko Noel Zihabamwe Ukuri ni uko uyu mugabo yavuye i Kigali mu 2000 yiga Kaminuza muri Ositaraliya kuri bourse ya leta y’u Rwanda. Arangije amasomo ye nibwo ngo  yasabye ubuhungiro muri Ositaraliya maze yinjira mu mutwe w’iterabwoba wa (RNC).

Ruvuga ko “Ibyo Noel Zihabamwe avuga kuri barumuna be babuze nta shingiro bifite. Umugore w’umwe mu bagabo bivugwa ko yaburiwe irengero, mu gihe iperereza rigikomeje, yaba Noel Zihabamwe ukomeje kurira mu bitangazamakuru, ndetse n’umuryango we ntibatanze andi makuru kugira ngo bafashe mu kwemeza iki kirego.”

Ku birebana n’uko Rusesabagina yashimuswe n’u Rwanda bivugwa mu nkuru ya BBC, u Rwanda ruvuga ko isura nyayo ya Paul Rusesabagina iri kuri internet, no mu magambo ye harimo no mu biganiro byatanzwe kuri serivisi ya BBC Kinyarwanda, nk’umuyobozi w’ishyaka rya politiki rifite umutwe witwaje intwaro (MRCD / FLN) ufite uruhare mu bitero byinshi by’iterabwoba mu U Rwanda byahitanye abantu icyenda.

Ibyo ngo byatumye atabwa muri yombi ndetse n’urubanza rw’iterabwoba rukomeje kubera i Kigali, hamwe n’abandi nibura 19 bakekwaho kuba abarwanyi ba MRCD / FLN n’abayobozi bamutanzeho raporo.

U Rwanda kandi ruvuga ko BBC yananiwe kuvuga ko Kizito Mihigo, na we ugaragara muri iyi nkuru, yahamijwe igifungo cy’imyaka 10 mu 2015 nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi, ubufatanyacyaha mu gikorwa cy’iterabwoba no gucura umugambi wo kwica.

Nyuma yo gusaba imbabazi za perezida, igihano cye cyagabanijwe muri Nzeri 2018 hamwe n’abandi bakatiwe barenga 2000.

Ivuga ko yatawe muri yombi ku nshuro ya kabiri mu 2019 nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kurekura agerageza kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo yinjire mu mitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda mu Burundi, nyuma gato yo kwiyahura igihe yari afunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *